Friday, 19 February 2016

Ntuzigere uramya izindi mana uretse Imana yaremye ijuru n’isi


Uramenye ntuzigere uramya izindi mana uretse Imana yaremye ijuru n’isi

“Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.” {Kuva 20.3-5}.
Iyo turebye hano ku isi dutuye tubona byinshi bituzengurutse birimo
: ibinyabuzima bitandukanye, amazi, ubutaka n’ibindi. Abenshi muri twe bemera Imana, twemera ko ibyo tubona byose byaremwe n’Imana Ihoraho uhereye mu kuremwa kw’iyi si dutuye {Itangiriro 1.1-31}.
Iyo dusomye Bibiliya mu gitabo cya Mose cya kabiri cyitwa Kuva, tuhasanga inkuru z’Abisiraheli Mose agiye ku musozi Sinayi kubonana n’Imana nkuko ariho yahuriraga na yo ikamuha ibyo agomba gukora ku bwoko bw’Abisiraheli yari yarahawe kuyobora, uwo munsi agiye ku musozi Sinayi yatinzeyo maze Abisiraheli babonye Mose atinze kumanuka wa musozi nkuko bari babimenyereye bateranira kuri Aroni baramubwira bati « Haguruka uturemere Imana yo kutujya imbere kuko wa wundi Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo yabaye » {Kuva 32.1}.
Iyo ukomeje iki gice ubona uburyo Aroni yabemereye kubaremera imana (twakwita ikigirwa-mana kuko kitari ya Mana yabakuye muri Egiputa ahubwo cyari kibajwe mu ishusho y’ikimasa) maze baratangira barakiramya ariko kuko Uwiteka Imana yo mu ijuru itajya yemera kubangikanywa n’izindi ziyita imana, Uwiteka yararakaye arabahana cyane kugeza ubwo bamugarukiye nk’Uwiteka Imana yabo yabakuye mu buretwa kwa Farawo, Uwiteka arongera yimikwa muri bo nk’Imana Nkuru yo kubahwa iruta izindi zose.
Bibiliya kandi itubwira inkuru y’uwitwa Ahabu amaze kuba umwami w’Abisiraheli, yazanye umukobwa witwa Yezebeli amugira umugore we kandi mu Bisiraheli byari bibujijwe kurongora abanyamahanga batari Abisiraheli, uyu Yezebeli nkuko tubisoma muri Bibiliya yazanye ikigirwa-mana cyitwa Bayali maze ashukashuka Ahabu umwami w’Abisiraheli kugeza ubwo batangiye kuramya Bayali bimura Uwiteka Imana Ihoraho bayisimbuza icyo kigirwa-mana cya Bayali,
Bamaze igihe kinini bakiramya, ariko Imana kuko yivugiye ubwayo ko icyubahiro cyayo itazagiha undi, ntiyakunze ko icyo kigirwa-mana cyazanywe n’umunyamahanga Yezebeli gikomeza gusegwa maze yohereza Umuhanuzi Eliya asenya Bayali yongera kubaka igicaniro cy’Uwiteka, abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye, barahamya bati: “Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana…” {1 Abami 18.17-45}.
Mu by’ukuri ntabwo hano icyo twita ikigirwa-mana ari igishushanyo kibajwe gusa cyangwa igishushanyo kibumbwe gusa ahubwo hari byinshi bishobora kukubera ikigirwa-mana mu buzima bwawe utabaye maso:
Ubutunzi bwinshi nyirabwo atabaye maso bushobora kumuhindukira ikigirwa-mana muri we imbere y’Uwiteka Imana, kuko kubwubakaho cyane kenshi byimura Imana Nkuru mu mutima w’umuntu no mu bitekerezo bye agasigara ari ubwa butunzi bwe ahora atekereza gusa ntiyongere kwibuka guha Imana Rurema umwanya muri we.
Icyubahiro nacyo ubwacyo gishobora kubera nyiracyo nk’ikigirwa-mana atabaye maso, n’ibindi n’ibindi. Ariko Imana nyayo ibaho ni imwe rukumbi, yitwa Uwiteka Imana Ihoraho yaremye ijuru n’isi n’ibiriho byose, abe ari yo dukorera, abe ari yo twumvira, abe ari yo twubaha, abe ari yo dusenga igihe cyose.
Imana ijya gutuma Mose yabanje kumubwira izina ryayo, ibwira Mose iti: “Nitwa NDI UWO NDI WE, abe ariko uzabwira Abisiraheli uti NDIHO yabantumyeho, uzababwire uti UWITEKA IMANA ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo niryo zina ryanjye iteka ryose, urwo nirwo rwibutso rwajye ruzahoraho ibihe byose” {Kuva 3.13-15}.
Uwiteka Uhoraho Imana Nkuru yaremye ijuru n’isi ishimwe ko ariyo iruta izindi mana zose twumva zabayeho, iziriho n’izizabaho kuko niyo ifite ububasha n’ubushobozi mu isi no mu ijuru bwo gukora ibyananiye izindi ziyita imana zose. Imana ishimwe.

0 comments:

Post a Comment