uyu munsi ijambo ry'Imana turarigezwaho na Pst NSENGIHORA Florien
Matayo 28:19-20
Umubatizo ni iki ? Ni nde ukwiye kubatizwa ? Umubatizo usobanuye iki ? Umubatizo ukorwa ute ? Umuntu abatizwa murihe zina ?
UMUBATIZO NI IKI ?
Umubatizo ni itegeko ryashyizweho n’Umwami wacu Yesu Kristo.Ni umuhango (Isakaramentu) ushushanya urupfu no kuzuka bya Yesu Kristo.
Ni ubuhamya imbere y’Itorero bw’umuntu wamaze kwizera Yesu Kristo.
NI NDE UKWIYE KUBATIZWA ?
Ni umukristo ; Ni uwizeye ; Ni uwavutse ubwa kabiri ; Ni uwabyawe n’amazi n’Umwuka ; Ni umwana w’Imana ; Ni uwakijijwe.UMUBATIZO USOBANUYE IKI ?
Usobanuye ko umukristo yapfanye na Kristo akazukana na we. Umukristo ni umupfu ku byaha akaba muzima mu by’umwuka n’imirimo myiza yose muri Kristo no kugaragaza ko afite ubugingo bwa Kristo. abagalatiya 2 :20 ; abaroma 6 : 1-4UMUBATIZO UKORWA UTE ?
Ni mu mazi menshi :Baptizo bisobanura kwibiza cyangwa kwinika mu mazi
Ni bwo busobauro bwo gupfa,hanyuma akazuka
Yesu yabatijwe mu mazi menshi Matayo 3 : 13-17
Yohana n’abigishwa ba Yesu babatizaga mu mazi menshi Yohana 3 : 23 ; 4 :1-2
UMUKRISTO ABATIZWA MURIHE ZINA?
Mu Izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera .UMWANZURO:
Niba dushaka kuba incuti za Yesu no guhirwa tugomba gukora ibyo adutegeka .(Yohana 15:14)Tuzirikane kandi ko icya ngombwa ni ukuba icyaremwe gishya.
ukeneye ubundi busobanuro watwandikikira kuri EMAIL yacu:brethrenchurchrwanda@gmail.com
0 comments:
Post a Comment