“Wigira ubwoba, urinzwe n’Imana”
Muri ino minsi abantu baba bafite ubwoba bw’ibyo bumva bikura umutima. No mu bakristu hari ababa buzuye bene ubwo bwoba kandi Imana itarabahaye umwuka w’ubwoba.Ku ruhande rwa Pasor we si ko abibona, ahanura abakristu kutigera bahagarika umutima ku by’ibyo bumva.
Yagize ati, “Hari abararana inkweto, umutima utari hamwe. Hari abavuga bati ‘ibya Afrika ntiwabimenya’, nyamara Dawidi yaravuze ati ‘Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.’Zaburi 4:9.
“ubuzima bw’abantu benshi bugendera ku biciro; byazamuka na we akuzura ubwoba, byamanuka nab o bakamanuka. Imvura yabura akumana n’ubutaka! Mbese ni uguhora bajyana n’ikigezweho. Abandi bafite ubwoba bwo gusaza, nyamara ibyo wakora byose uzasaza kuko na sogokuruza wawe ntakiriho.”
“Nyamara umukristu yari akwiriye gutuza agashinga imizi mu Mana: ukavuga uti ‘Uko byagenda kose ndi kumwe n’Imana. Nta bakomeye cyangwa aboroheje bantera ubwoba ndi kumwe n’Imana. Nta mafaranga macye cyangwa menshi yantera ubwoba. Nagira ababyeyi ntabagira nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ndinzwe n’Imana.’”
Pastor akomeza avuga ko kubera ubwoba, bamwe bahitamo kuba abahemu abandi ntibabe bakigirira Imana icyizere bagahitamo kujya kuraguza kuko nta byiringiro by’ejo baba babona. Nyamara ku bakijijwe abagira inama yo kudakuka umutima na gato kuko Kristu yanesheje isi.
Ubutunzi ufite utazi.
Matayo
25:29 - Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa
n’icyo yari afite.
Natekereje ku ijambo rivuga ko "UDAFITE AZAKWA N’ICYO YARI AFITE" nsanga
hari amasomo akomeye buri wese agomba kwireberamo. Ubundi ntibyumvikana
ko udafite yakwa icyo adafite. Mu bisanzwe udafite
ntacyo afite. Ariko Bibiliya yatweretse ko umuntu ashobora kwakwa ibyo
adafite.
Iri jambo ryavuye ku mugani w’Italanto Yesu yaciye. Aho abagaragu batatu
shebuja yabahaye buri wese italanto (umwe 5, undi 2, undi 1).
Maze gusoma uriya mugani hari amasomo 5 nakuyemo:
1) Buri wese hari icyo yahawe kandi buri wese hari uwo yagizwe atarari.
Gusa ikigaragara ni uko abantu bamwe batanyurwa n’abo bari, n’ibyo
bafite. Akenshi ibi nibyo bibaviramo kudakoresha neza ibyo bafite no
kubitakaza.
2) Ntabwo impano/imigisha yacu ingana nta nubwo bisa. Ntabwo wagereranya
umucuruzi n’umukozi wa Leta, ntabwo wageraranya umucuruzi w’amabati
n’umucuruzi w’inka...ntiwagereranya umuvunjayi n’umworozi...cyangwa umu
Pasitori n’umwalimu. Reka kwigereranya. Ntawe musa. Uri wewe. Ibyawe
nibyo byawe.
3) Ibyago bikomeye umuntu agira mu buzima n’ukutimenya (uwo ariwe, ibyo
ashoboye) no kutamenya ibyo atunze (amahirwe, ubushobozi) ngo
abikoreshe.
4) Ibyo dufite byose n’ubushobozi dufite bwose umunsi umwe tuzabibazwa.
Wicare ubizi.
5) Igihembo cyawe ntabwo gishingiye ku mubare w’ibyo wahawe ahubwo
gishingiye ku buryo ukoresha ibyo ufite.
Nta ruhare wagize mu guhabwa ibyo ufite. Bityo rero, Imana ntabwo
yaguhemba bike kubera ko wabonye bike kandi ariyo yabitanze. Wibuke ko
uwahawe italanto 5, 2 bose bahembwe kwinjira mu Bwami. Ariko izakubaza
uburyo wakoresheje bike wahawe. Nicyo uriya mugaragu wa 3 yazize!
IKIBAZO:
Ni gute ukoresha ibyo ufite n’umwanya urimo ngo uzane impinduka nziza?
Mose yari afite inkoni gusa. Nibwo bwari ubutunzi bwe. Imana imuhamagara
ntabwo yibukaga ko ayifite. Nta n’ubwo yarazi agaciro kayo. Imana
imubaza icyo afite kugirango atitwara nk’udafite. Nyamara iyo nkoni yari
afite niyo yambukije abanyisiraheli inyanja itukura, ni yo yagaburiye
abantu mu butayu...
Reka kwitwara nk’udafite!
Mugire umunsi mwiza mwese.
Wigira ubwoba, urinzwe n’Imana”
Muri ino minsi abantu baba
bafite ubwoba bw’ibyo bumva bikura umutima. No mu bakristu hari ababa
buzuye bene ubwo bwoba kandi Imana itarabahaye umwuka w’ubwoba.
Ku ruhande rwa Pasor we si ko abibona, ahanura abakristu kutigera bahagarika umutima ku by’ibyo bumva.
Yagize ati, “Hari abararana inkweto, umutima utari hamwe. Hari abavuga bati ‘ibya Afrika ntiwabimenya’, nyamara Dawidi yaravuze ati ‘Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.’Zaburi 4:9.
“ubuzima bw’abantu benshi bugendera ku biciro; byazamuka na we akuzura ubwoba, byamanuka nab o bakamanuka. Imvura yabura akumana n’ubutaka! Mbese ni uguhora bajyana n’ikigezweho. Abandi bafite ubwoba bwo gusaza, nyamara ibyo wakora byose uzasaza kuko na sogokuruza wawe ntakiriho.”
“Nyamara umukristu yari akwiriye gutuza agashinga imizi mu Mana: ukavuga uti ‘Uko byagenda kose ndi kumwe n’Imana. Nta bakomeye cyangwa aboroheje bantera ubwoba ndi kumwe n’Imana. Nta mafaranga macye cyangwa menshi yantera ubwoba. Nagira ababyeyi ntabagira nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ndinzwe n’Imana.’”
Pastor akomeza avuga ko kubera ubwoba, bamwe bahitamo kuba abahemu abandi ntibabe bakigirira Imana icyizere bagahitamo kujya kuraguza kuko nta byiringiro by’ejo baba babona. Nyamara ku bakijijwe abagira inama yo kudakuka umutima na gato kuko Kristu yanesheje isi.
Ku ruhande rwa Pasor we si ko abibona, ahanura abakristu kutigera bahagarika umutima ku by’ibyo bumva.
Yagize ati, “Hari abararana inkweto, umutima utari hamwe. Hari abavuga bati ‘ibya Afrika ntiwabimenya’, nyamara Dawidi yaravuze ati ‘Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.’Zaburi 4:9.
“ubuzima bw’abantu benshi bugendera ku biciro; byazamuka na we akuzura ubwoba, byamanuka nab o bakamanuka. Imvura yabura akumana n’ubutaka! Mbese ni uguhora bajyana n’ikigezweho. Abandi bafite ubwoba bwo gusaza, nyamara ibyo wakora byose uzasaza kuko na sogokuruza wawe ntakiriho.”
“Nyamara umukristu yari akwiriye gutuza agashinga imizi mu Mana: ukavuga uti ‘Uko byagenda kose ndi kumwe n’Imana. Nta bakomeye cyangwa aboroheje bantera ubwoba ndi kumwe n’Imana. Nta mafaranga macye cyangwa menshi yantera ubwoba. Nagira ababyeyi ntabagira nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ndinzwe n’Imana.’”
Pastor akomeza avuga ko kubera ubwoba, bamwe bahitamo kuba abahemu abandi ntibabe bakigirira Imana icyizere bagahitamo kujya kuraguza kuko nta byiringiro by’ejo baba babona. Nyamara ku bakijijwe abagira inama yo kudakuka umutima na gato kuko Kristu yanesheje isi.
0 comments:
Post a Comment