Kandi uko guhamya ni uku :
ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa
mu mwana wayo. {1 Yohana 5:11-13}
Ufite uwo mwana w’Imana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite
Umwana
w’Imana nta bugingo afite.” None se ninde ufite uwo Mwana ? Ni
abamwizeye bose ndeste bakizera n’izina rye. (Yohana 1: 12)
Niba ufite Yesu, ufite ubugingo. Kandi si ubugingo bw’igihe runaka,
ahubwo ni ubugingo buhoraho. Imana ishaka ko duhamya neza agakiza kacu.
Ntabwo dushobora kubaho mu buzima bwa gikiristo duhora twibaza cyangwa
dushidikanya buri munsi niba koko twaracunguwe. Ni nayo mpamvu Bibiliya
isobanura neza inzira y’agakiza. Izere muri Yesu Kristo azagukiza
(Yohana 3: 16 ; Ibyakozwe n’Intumwa 16: 31).
Ese wizera ko Yesu ari umukiza, yapfuye kubwo ibyaha byacu (Abaroma
5: 8 ; 2 Abakorinto 5: 21) ? Mbese wizera ko ariwe wenyine agakiza
gaturukaho? Niba igisubizo cyawe ari yego, waracunguwe! Kwizera neza
bisobanuye “kuba waramaze kurenga gushidikanya”. Binyuze mu gukurikira
Ijambo ry’Imana kandi ukarikomeza mu mutima wawe. Ushobora guta
gushidikanya kwawe maze ukizera ndetse ukanahamya ko agakiza kawe ari
ak’iteka ryose.
Yesu we ubwe yihamiriza neza ibyo byose imbere yabamwizeye bose :
“Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose,
kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose,
ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.” (Yohana 10: 28-29)
Ubwo nibwo bugingo buhoraho. Nta muntu n’umwe wabasha gushyira kure iyi mpano y’agakiza k’Imana ariyo Yesu Kristo.
Tubika Ijambo ry’Imana mu mitima yacu kugira ngo tudacumura imbere y’Uwiteka. (Zaburi 119: 11)
Ishimire ibyo Ijambo ry’Imana rikubwira, aho gushidikanya tugomba
kubaho mu kwizera. Nta handi twakura ukwizera uretse mu magambo ya
Kristo bityo agakiza kacu ntikazigera kaba ikibazo ukundi. Gihamya
cy’agakiza kacu ni urukundo rw’Imana yadukunze rugaragarira muri Yesu
Kristo.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: brethrenchurchrwanda@gmail.com
Friday, 19 February 2016
Home »
» Imana irashaka ko uhamya agakiza kawe aho uri hose
0 comments:
Post a Comment