Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi.” 1Abakor.12:8-10
“Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati "Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe." Elisa aramusaba ati "Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” 2 Abami2:9
Yesu asubira mu ijuru yasezeranye ko atadusize nk’impfubyi, ko azohereza Umufasha, avuga ko ibyiza ari uko agenda! Kimwe mu bitugaragariza ko tutari ab’isi ni uko dutuwemo n’Umwuka Wera. 2Abakor.5:5 (Umwuka Wera twamuhaweho ingwate = garantie)
Imbaraga z’Imana twahawe, si izo kuturinda gusa, no gukora iby’imbaraga.
“Yesu agira ati abazanyizera bazakora nk’ibyo nkoze ndetse n’ibibiruta” Yoh.14:12. Yesu ntiyigeze akirisha igicucu cye, ahubwo ibyo byabaye ku ntumwa. “Uwo Mwuka yahaye bamwe kuba intumwa, abandi abahanuzi, abigisha...” Efes.4:11, imirimo yose dukora twayihawe n’Umwuka.
“Uwahawe Umwuka Wera akamwumvira, akamwubaha, ingaruka zabyo yera imbuto z’Umwuka Wera.” Gal.5:22. Ariko impano z’Umwuka zo ni ingabire, iziduha tutazisabye cyangwa tuzisabye, ariko zose Imana yaziteguriye Itorero ryayo.
Imwe mu mpano z’Umwuka Wera, ni iyo kuvuga indimi nyinshi, ni impano isi itagira izana amayobera. Ifite imimaro ibiri: umuntu uruvuga aba yiyubaka. Pawulo abishimira Imana abyirata ko we abirengeje abandi gusenga mu zindi ndimi, abazihawe turabyemerewe turi twenyine twiherereye, turi mu materaniro muri gahunda.
Ni uburyo kandi Imana itegura bwo kubwira abantu ibihishwe (iyo rusobanuwe), Umwuka atubwira ibyenda kubaho, ni amahirwe Itorero rifite.
Twifuze impano z’Umwuka Wera kandi tuzikoreshe, Imana yarazitugeneye, Pawulo we ati nimwifuze impano z’Umwuka.
Impano yo kurobanura imyuka ni impano y’ingenzi cyane ku bayobozi. Pawulo yari ayitunze bituma amenya ko wa mukobwa nubwo yavugaga iby’ukuri bikanasohora ariko atakoreshwaga n’Umwuka w’Imana ; yirukana dayimoni yari imurimo. Impano duhabwa si izo gucuruza.
Eliya yari umuhanuzi uteye ubwoba, yakoze imirimo myinshi kubw’Umwuka w’Imana. Ahamagara Elisa, Elisa asiga ibyo yabagamo byose kubw’ibyo yari yaramwumviseho aramukurikira. Eliya ni umwe muri babiri bimuwe mu isi badapfuye, nyuma ya Enoki. Abana b’abahanuzi bari babimenye kuko bari mu mwanya ubemerera kumenya amakuru y’Imana, gusa babiheraho bagerageza kuca intege Elisa.
Elisa ntibyamuca intege, akomeza kugendana na Eliya, bambuka Yorodani bagera hakurya ati ariko ni iki unyifuzaho ngo nkiguhe? Elisa ntiyatinya gusaba icyo ashaka, ati nakubonanye imbaraga z’Imana, ati none nshaka inkubwe ebyiri z’Umwuka ukurimo.
Nubwo byari bikomeye ariko Elisa yarawuhawe nyuma y’uko Eliya yari yamuhaye ibwirizwa ry’uko namubona azamurwa aribwo abasha kuwuhabwa.
Yesu we azamurwa yagiye nta muyaga wa serwakira, yagiye buhoro buhoro bamureba. Haje umuyaga mwinshi n’amagare y’umuriro, Elisa arihangana arasenga ati ibuka ibyo twavuganye, ati wabereye abisiraheli amagare n’amafarasi, Umwitero wa shebuja uguye arawutora kandi atabura uwe yari afite.
Niko natwe tudakwiriye kuvanga umuntu wa kera n’umushya. Oya! Maze Elisa yambuka Yorodani nka shebuja Eliya! Natwe nidushake uwo Mwuka Wera ni Yesu wamutugeneye.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri jambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: brethrenchurchrwanda@gmail.com
0 comments:
Post a Comment