Thursday, 18 February 2016

Birashoboka ko wagira umumaro mu gihe cyawe.

 
Uko niko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. -1 Samweli 17:50−51.
Ni inshingano yacu buri wese ku giti cye kugaragaza umumaro we mu bo babana. Bishobora kuba mu baturanyi bawe, ku kazi, mu mugi wawe utuyemo cyangwa ndetse n’igihugu cyawe; shakisha ahari igikenewe, maze utere intambwe yo kugishakira umuti.
Tekereza Dawidi iyo aza gufatanya n’abandi benewabo mu kurira no kwibaza akaga n’ubwoba Abisirayeli batewe na Goliyati. We ntiyabikoze, ahubwo yahagurukiye icyo kibazo. Yabonye hari ikibazo atera intambwe yo kugikemura. Ubwo bene se bageragezaga kumutangira, yarababajije ati “Ese nta mpamvu ihari?” -1 Samweli 17:29.
Dawidi ntabwo yabaga mu ngabo, ariko yakozweho n’akaga kari kagwiriye ubwoko bwe maze ahitamo kugira icyo amara. Yamenye ko hari icyo yashoboraga gukora ngo ahindure amateka y’ubwoko bwe.
Kimwe n’ibyo, Mose na we yabaye umutabazi w’abana ba Isirayeli abakura mu bubata bukomeye bari barashyizwemo na Farawo n’ abambari be. Ntabwo yiyicariye mu ntebe ngo anegure Farawo amunenga ubugome bwe. Ahubwo, yatewe imbaraga zo kugira icyo akora n’icyifuzo cyo kubohora abana ba Isirayeli ingorane zikomeye babagamo mu Misiri.
Naho se Esiteri? Na we yahinduye amateka y’ubwoko bwe atabara Abayuda kutarimburwa n’umugambi mubisha wari wateguwe na Hamani.

Aba barahagurutse ngo batabare abandi, maze bagira akamaro gakomeye mu isi y’igihe cyabo; ubu rero ni wowe utahiwe. Reba none ikibazo abantu bagukikije baba bafite maze utere intambwe yo kugikemura. Gira umumaro mu isi yawe.
Iyemeze ku giti cyawe gufasha abandi, kuko mu isi yacu hari byinshi bikeneye inkunga yawe. Reka hakubemo ishyaka rikomeye, rigusunikira kugira icyo ukora ngo umenyekanishe ko ubuzima bw’abagukikije burushaho kuba bwiza kubera ibikorwa byawe. Gira icyifuzo gikomeye cyo kugira umumaro mu isi yawe no kugira icyo uha sosiyete ubayemo.

Isengesho: Data mwiza wo mu ijuru, ngushimiye kumfungurira imiryango yo kugira abo mbera umugisha none. Kubw’Umwuka wawe, kandi binyuze mu bwenge bwawe, menya kandi ngasohoza bya bindi wangeneye gukora, bizatera isi yanjye kurushaho kuba nziza, kandi bigahesha icyubahiro Izina ryawe, mu Izina rya Yesu. Amen.

0 comments:

Post a Comment