Abantu benshi bakunda kwibaza ku bijyanye no kwitanga abantu
bakavuga ibyo bitanze mu ruhame, ukuri kwabyo n’icyo Bibiliya ibivugaho.
Ku gisubizo cy’iki kibazo, tugiye kwifashisha igitabo cya Bibiliya Yera Ijambo ry’Imana, ari cyo muyobozi n’urumuri rwacu Abizera muri iyi nzira y’agakiza turimo.
Pawulo yandikira ab’i Korinto yababwiye ibyerekeye gutanga ababwira ibyiza byo gutanga unezerewe ati: “Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9: 7).
Hari ubwo umuntu atanga ariko muri we atari ugutanga yitanze gusa ashaka gukora, ahubwo harimo no kugira ngo abari aho bamenye imbaraga z’umufuka we (aha ndavuga ubwinshi bw’ubutunzi atunze). Hanyuma wenda babimwubahire cyangwa bamutinye kubw’ibyo. Ariko ibi mu byukuri nta kamaro kabyo kuko Bibiliya itubwira yuko bene uwo, ibyo ashaka ibyo, aba yamaze kugororerwa ingororano ze.
Pawulo arongera arandika ati: “Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo” (Abagaratiya 1: 10).
Iyo dusomye Ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo, Yesu ahugurira abantu kubyo kugira ubuntu no kwitanga, yakomeje abihanangiriza ati: “Mwirinde ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. Ahubwo nugira ubuntu (nutanga) ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu”.
Kristo Yesu akomeza abahamiriza ati: “Ndababwira ukuri yuko abo baba bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ahubwo weho ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora, ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye nibwo So wo mu ijuru ureba ibyiherereye azakugororera” (Matayo 6: 1-4).
Dukurikije izi mpuguro Pawulo yagiye akoresha ahugura abantu, tukareba n’uburyo Yesu atahwemye kubivugaho abwiraga abantu babaga bamukikije bateze amatwi amagambo ye, dusanga atari byiza ko icyo utanganye umutima wawe ukunze gishyirwa ku mugaragaro kikamenywa n’abandi bose, aribyo Yesu yise ngo “ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora”.
Nta nyungu yo kubitangariza rubanda ko ufashishije abantu ikintu cyawe runaka cyangwa ingano runaka y’amafaranga, ari byo yise ngo “ahubwo nugira ubuntu ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu.”
Ni byiza yuko icyo umutima wawe wagambiriye gukora witanze, kimenywa gusa nawe n’Imana yawe ukoreye, hanyuma aho Imana iri ahiherereye mu ijuru ryayo ryera ireba byose, kuko idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza y’umuntu wese, ni yo izakugororera iby’agaciro biruta kandi birenze ishimwe n’ibisingizo by’abantu. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
posted by Evariste MUGERWA
Thanks so much for the word
ReplyDelete