Thursday, 7 January 2016

Imana ni urukundo


Imana ni urukundo - Eric-Elisée Kouakou
“Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye!”
“Bakundwa, dukundane kuko
urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4 : 7-8.
"Imana ni urukundo" , byumvikana ko urukundo ari kamere y’Imana. Ntabwo yuzuye urukundo, ahubwo yo ubwayo ni urukundo! Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Ukunda aba azi Imana” kandi "udakunda ntazi azi Imana."
Mu yandi magambo, iyo nta rukundo dufite, ntabwo tuba tuzi Imana, n’ubwo haba hari impano z’Umwuka dufite n’amahishurirwa.
Dusobanukirwe neza ibi, ko n’ubwo twaba dusa nk’aho turusha abandi kumva ijwi ry’Imana, ariko ntitugire urukundo muri twe, nta bwo tuba tuzi Imana dukorera. Kuko iyo tumenye Imana, tumenya mbere na mbere ko ari urukundo, kandi iyo iri muri twe, tugira urukundo nta kabuza. Imana ni urukundo kandi ishaka ko n’abana bayo bakundana.
Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye! Ariko ikibabaje ni uko usanga inzangano no mu nsengero. Buri wese arashaka guharanira inyungu ze, atitaye ku bandi.
Itorero rya Kristo nidukoreshwa n’urukundo, Imana izaba hagati yacu kandi tuzanesha.

Dukundane!

Isengesho ryanjye uyu munsi:
Mana Data, ha abana bawe kuba ibikoresho by’urukundo, kugira ngo isi imenye ko uri Umwami! Duhe urukundo kugira ngo tukumenye by’ukuri, mu izina rya Yesu, Amen!
Imana iduhane umugisha!

0 comments:

Post a Comment