Luka 13:6-9 - Kandi abacira uyu mugani ati"Hariho umuntu wateye
umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.
Abwira umuhinzi ati ’Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka
imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki
ubutaka?’
Na we aramusubiza ati ’Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire
nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ "
Maze gusoma kuri uyu mugani nasanze buri wese yawisuzumiramo
atekereza ku buryo yabaye ho muri uyu mwaka tugiye gusoza ndetse
n’intego yakwiha muri 2016.
Hari amasomo 6 nakuyemo:
1) Ibyo Imana yagombaga gukora mu buzima bwawe yarabikoze byose.
Yarakurinze, yakwitayeho, yaguhaye ubuzima, yaguhaye agaciro,
yaragukunze, yarakugaburiye, etc.
2) Imana yagushakagaho imbuto muri uyu mwaka. Umuzabibu ntabwo ari
ururabo rw’umurimbo. Ni igiti kigomba kwera imbuto. Nawe wasabwaga kwera
imbuto. Ibuka ko hari imbuto z’uburyo bubiri ( Soma Abagalatiya
5:19-23) hanyuma wibaze izo weze muri 2015.
3) Imana yarakwihanganiye n’ubwo ku bwawe utakoze nk’uko wabisabwaga. Imana yacu ni inyembabazi. Itinda kurakara.
4) Imbabazi wahawe zigira iherezo. Ntabwo ukwiye gupfusha amahirwe
ubusa. Ubu noneho urasabwa guhindura icyerekezo kugirango utazatungurwa.
5) Imana ikongereye andi mahirwe yo kubaho muri 2016 kugirango uzere imbuto uteze mu mwaka turimo gusoza.
6) Imana niyo igufasha kwera imbuto. Icyo usabwa gusa n’ukuyizera no kuyumvira.
Ndifuza ko buri wese usoma ubu butumwa afata umwanya agateketeza ku buzima bwe n’icyo Imana imusaba gukora muri 2016.
Mugire umunsi mwiza mwese!
0 comments:
Post a Comment