Bene data ntimube abana bato ku bwenge, ahuwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
Muri iki cyanditwe tubonamo
igitekerezo gikomeye cy’Imana cyo kutaba abanyabwenge mu bibi ahubwo tukamera
nk’impinja kuri byo, kuko impinja ntacyo
ziba zizi ku bijyanye n’ibintu
iby’aribyo byose mu buzima kuko ziba zitarakura ngo zigire ubwo bushobozi bwo
kumenya!
Ni muri uyu murongo Imana
ihamagarira abantu bayo gukurira mu bwenge. Ubwenge buvugwa hano ni bumwe
buturuka mu gusabana n’Imana mu ijambo ryayo kugeza aho rikurengeye ugasigara
uri uruhinja mu bibi, uri uruhinja mu byaha, uwo twagereranya nk’umuswa mu
bibi, bivuga ngo ugasigara ntacyo uzi ku bijyanye n’icyaha!
Ushobora kuvuga uti: “ibi bintu ko
bikomeye byashoboka bite?” Igisubizo kiroroshye, kuko kiri muri icyo cyanditswe
twasomye haruguru; Ni ukuba mukuru mu bwenge, bigaragara ko ntawaba mukuru
atarabonye igihe gihagije cyo gukura!
Imana iduhishurira ko, turamutse
dukomeje gukurira mu kuyimenya biciye mu Ijambo ryayo twazagere ku rugero
n’urwego rukomeye aho duhinduka impinja mu bibi, ku rundi ruhande tukisanga
twarabaye bakuru mu bwenge, ari kwo kuba bakuru mu byo kubaha Imana, gukunda
Imana no gukora ibyiza itwifuzaho!
Ibi nta handi biva: ni mu mwanya
munini uha Imana muri wowe, ni mu bikorwa no mu ntekerezo zawe za buri munsi
werekeza ku Mana, biva kandi no mu busabane buhagije wemera kugirana n’Imana.
Na none dusoma mu rwandiko intumwa
Pawulo yandikiye ab’ i Kolosayi ati: “Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye
igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kwose
kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka” {Abakolosayi 1: 9-10}
Pawulo akomeza ku murongo wo hepfo
asobanura ibyiza byo kuba uruhinja mu bibi, no kuba mukuru mu bwenge, ni
ukuvuga mu byiza. Ati: “…mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo
bw’icyubahiro bungana kugira ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose
mukihanganana ibyishimo mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’Abera
umurage wo mu mucyo.” {Abakolosayi 1: 11-12}
Tubona hano ko bishoboka kuzuzwa
ubwenge bwose bw’Umwuka ukamenya neza icyo Imana ishaka; birumvikana ko wujujwe
ubwenge bwose bw’Imana, buba bwarasimbuye ubundi bwenge bubi bityo ugasanga
wakuriye mu bwenge buboneye Imana ikwifuzaho, noneho ukanasobanukirwa ko
n’ibibi nta sano na ntoya mufitanye. Ukaba uri uruhinja mu bitanezeza Imana,
hanyuma ukaba mukuru mu by’ubwenge biyinezeza.
Nshuti Bavandimwe dukwiye kumenya no
kwizera ko ibi bishoboka rwose naho ubundi bibaye bidashoboka nkuko bamwe
tubitekereza, Imana ntiyari kutubwira ko bishoboka. Dukwiye kubyizera ko
bishoboka rwose ko umuntu ashobora kuba umuswa mu bibi (mu byaha) ari byo
Bibiliya yise kuba uruhinja mu bibi, hanyuma tubaka bakuru mu by’ubwenge
(imirimo myiza) twarangiza tukabyizera tukanabigenderamo.
Imana irashaka ko uyu ari wo uba
umugabane wanjye nawe!
0 comments:
Post a Comment