Tuesday, 22 December 2015

IMANA SI UMUNTU NGO IBESHYE (Kubara 23:19)


 
Uko iminsi igenda ihita ni ko abantu bo kwizerwa bangenda baba bake, abahemuka n’abahemukirwa bakarushaho kugwira! Ibyo bigatuma
bamwe bazinukwa ku buryo ndetse bwamwe bafata icyimezo cyo kuvuga ko nta muntu wo kwizerwa ukibaho! Nyamara turamutse tubifashe gutyo byaba ari ukuri kutuzuye, kuko byibura niyo haba bake ariko abantu bo kwizerwa barahari, gusa haba hasigaye kumenya urugero rwo kwizerwa kwabo.

 “Ni byiza kandi ni ngombwa ko tumenya ko hakiri abantu bo kwizerwa kuko byadufasha mu mibereho yacu ya buri munsi”.
Urugero mwibaze umuntu aramutse avuze ko nta muntu wo kwizerwa uhari, byaba bisobanuye ko agiye kuba mu isi ya wenyine, akazajya yikorera buri kimwe cyose kuko ataba yizeye ko hari uwa gikora neza, gutega tagisi(taxi) akaba abiretse kuko atizeye ko shoferi ari bumugezeyo adakoresheje impanuka, kandi bikavuga ko nta na rimwe azarya ibyo kurya byatetswe n’undi kuko yaba atizeye ko bitahumanijwe, n’ibindi byinshi..!
Nubwo ibyo byose tuvuze n’ibindi tutarondoye bishoboka ko byakorwa kandi bikorwa, ariko byibura dukwiye kwizera ko hakiri n’abandi bantu batabikora.
Impamvu nyamukuru ijambo ry’Imana ritubuza kwiringira umwana w’umuntu, ahanini nikubera ko abantu duhinduka byoroshye, kandi ibyo bivuye ku bandi bantu, ibintu bidukikije cyangwa se kuko tura abanyantege nkeya.
Icyo ngamije mu kuvuga ibi byose, si uko nshaka kwigisha imibanire y’abantu n’abandi n’ ubwo nabyo ari ngombwa. Icyo ngendereye ni ugusa n’ ukangura abantu bagakomeza gutumbera ibibi gusa bigatuma bamwe bazinukwa ku buryo bashobora no kwibwira ko n’Imana nayo hari urugero itakwizerwa.
Akenshi usanga abantu tutizera Imana byuzuye cyane cyane biturutse kubikomere tuba twaratewe cyangwa tugitezwa n’abantu twari twizeye.
Rero si ko biri ku Mana. Dore uko Bibiliya ivuga: Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze ibyo yavuze, no gukora ntizabikora?Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?(Kubara 23:19).
Umukozi w’ Imana Jean Gogo akomeza asobanura ko Ibi nta nkindi bitwigisha usibye ko dukwiye kwizera Imana ijana kw’ijana; impamvu nta yindi ni uko Ishobora byose, yaduhaye kandi iracyaduha ubuzima, n’Umuremyi wa byose, yewe natwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi twagiye tubona uburyo ariyo yo kwizera ku buzima bwacu.
Murwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo yagize ati: “kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.”(2Timoteyo 2:13).
Iyo niyo MANA mbakangurira kwizera, ese waba warageregeje kuyizera ugasanga atari iyo kwizerwa? Urabura iki ngo uyizera uyu munsi? Maze ubuzima bwawe bwose ubushinganishe muri Yesu Kristo kuko niwe mucunguzi wacu kandi n’umuhuza w’abantu n’Imana. Yaravuze ngo: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”(Ibyahishuwe 3:20).

0 comments:

Post a Comment