Kuvuka ubwa kabiri n’igikorwa kiba rimwe umuntu akimara gufata icyemezo cyo kwakira mu buzima bwe Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe
.” Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”
Abaroma 10:9-11
Umugabo witwa Nikodemu nubwo yari umwigishwa w’amategeko yari atarasobanukirwa kubyarwa ubwa kabiri icyo ari cyo. Kuba nawe utarasobanukirwa kubyarwa ubwa kabiri icyaricyo cyangwa ukaba utarabyarwa ubwa kabiri; si igitangaza; igitangaza ni uko wabimenya ukanga kuvuka ubwa kabiri!
” Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?”
Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w’Abisirayeli ntumenye ibyo! Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya. Ubwo nababwiye iby’isi ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute?”
Yohana 3:1-7, 9-12
Kuvuka ubwa kabiri ni intambwe y’ingenzi ku gakiza k’uwizeye Yesu Kristo; ariko kuvuka ubwa kabiri bikaba ari ntambwe ya mbere mu rugendo rw’umukristo. Ni impamba iguherekeza mu rugendo rwo guteeeegereza kugaruka kwa Yesu, aho abapfiriye muri we bazabanza gukanguka n’abazaba bakiriho bagahinduka; bagasanganira Umwami Yesu ku bicu.
” Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru. Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n’amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora. Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa. Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha.” 1 Abakolinto15:49-54
Abantu bakwiye kwita buri gihe ku gakiza gakomeye bahawe; bubaha kandi banatinya Imana; atari uko Imana yabateza ikibi ahubwo bakayiha icyubahiro ikwiye.
” Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi” Abafilipi 2:12
Birashoboka ko utigeze ugira amahirwe yo guhura n’abakubwiriza ubutumwa bwiza; ngo wihane ubashe kwakira umwami w’amahoro Yesu; nawe mubo Yesu yameneye amaraso urimo kandi icyo bigusaba nti kigoye; ni ukwatura no kwizera ubundi ugahinduka umwana w’Imana uyu munsi.
Waba nawe ushaka gukizwa aka kanya; ukakira Yesu Kristo nk’umumi n’umukiza w’ubugingo bwawe?
Ukwiye kwegera urusengero rukwegereye; ukaganira n’abakozi b’Imana; kugirango bakomeze kugufasha no kugukomeza urugendo muri iyi nzira utangiye igana mu ijuru.Imana iguhe umugisha

0 comments:
Post a Comment