Tuesday, 22 December 2015

ICYO URUBYIRUKO RWAKORA NGO RUKOMERE MU MURIMO W’IMANA





Aho twayobowe numwarimu wacu Rev. Pst Jean MUDAGE
Kuri uyu munsi tariki 19/12/2015 urubyiruko rwo mu bavandimwe rwakoze amahugurwa
   I.            Urubyiruko  icyo rushatse cyose ruragikora
Cyaba ikiza cyangwa ikibi                                               
 ESE ubundi niki cyibuza urubyiruko gukomera mu murimo w’Imana?
1 yohana 2:15—17 
ʺNtimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, 16kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry'umubiri ari n'irari ry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. 17Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.ʺ
Aha usanga urubyiruko rwinshi rwiruka inyuma y’umuyaga kuko nta kintu kiriho kitabayeho
1. Urubyiruko rwinshi kenshi rugendera mu kigare kugira ngo rugare 
Ă˜ Ubwiza bw’umukobwa ni umusatsi
Ă˜ Ubwiza bw’ umusore ni imbaraga ze
 (imigani 20:29)
Ubwiza bw'abasore ni imbaraga zabo,
Kandi ubwiza bw'abasaza ni uruyenzi rw'imvi.
Aha rero iki Ni igihe cyacu cyo gukoresha imbaraga dufite mu gukorera Imana
Abagaratiya 1:13—14
Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura. 14 Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.
 Hano pawulo atwigisha gukorana umwete icyo twiyemeje cyose Kuko yari mw’idini ry’abayuda atoteza itorero ry’Imana kandi nawe yabikoranaga ishyaka ryinshi nubwo yakoraga ibiri ukubiri n’Ijambo ry’Imana                                                                              rero natwe ubu tugomba gukorera Imana dushyizeho umwete Impano yose Imana yaduhaye tugomba kuyishyiramo imbaraga tuyikoresha gusa kenshi usanga dufite ishyaka ry’iby’isi.
Ă˜ Ikintu cyica urubyiruko ntirureba igikwiriye.                             Ikidukwiriye twese ni ukugira intego yo gushimisha Imana              Itangiriro 39:8—9  
 Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose. 9Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” 

Ingero:                                                                     
 Yosefu aduha urugero rwiza rwo kugira intego kuko yagize intego yo kudakora icyaha.
Daniel 1:8
Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugira ngo atiyanduza.
Ă˜ Daniel yagambiriye kutaziyandurisha kurya ibyo kurya by’Umwami 
2. Kutagira kwizera  
Iyo urubyiruko ruri mu murimo w’Imana ntirugira kwizera Imana ukwizera ni ingenzi ku mu kristo kuko dushobozwa byose na kristo uduha imbaraga
Ă˜ Iyo ufite kwizera utangira gukora kuko Imana nayo iragushyigikira
Tugomba kwizera ko Imana yacu izadushyigikira mu Murimo wayo kugira ngo ishyirwe hejuru
Ibyakozwe n’intumwa 16:1—3
"Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki. Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo, uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki."
Timoteyo ise yari umugiriki nyina yari umuyuda yemeye gukebwa kugirango yemererwe kuvuga ubutumwa mu bayuda

   Timoteyo 4:12
Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.”
Twese nk'Urubyiruko dukwiriye guhaguruka tugakoresha imbaraga Imana yaduhaye mu kwamamaza ubutumwa Bwiza bwa Kristo Yesu AMEN.

0 comments:

Post a Comment