nk’ uko dusanzwe tubagezaho ijambo
ry’ Imana, kuri uyu munsi twabateguriye irigira riti: "Imana ni yo
buhungiro bwacu ni imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu
makuba rikaba riboneka muri Zaburi 46:2
Turi kubaho mu gihe
kitadushishikariza gutegura
ejo hazaza gusa, ahubwo no kwitegura guhangana n’
impinduka zose.
Twubaka amazu twita cyane mu buryo
bwo kuturinda impanuka zazabaho nyuma; nko gushya n’ ibindi… , dushora imari mu
mishinga kandi tukayishinganisha twirinda impanuka zose zazabaho.
Kandi twita cyane ku buzima bwacu
dukora, siporo kugirango tugire amagara mazima, dukorera amafaranga kandi
tukazigamira ejo hazaza mu busaza.
Muri ibi byose nta kimwe kibi
kibirimo ni byiza cyane gutekereza ejo hazaza, uretse ko gusa ibyiringiro byacu
dushobora kubishingira muri ibyo twavuze haruguru aho gushingira mu Mana .
Ni nde cyangwa ni iki wishingirijeho
ubu cyangwa ejo hazaza? Ni he ushahakira imbaraga? Ni nde cyangwa ni iki gituma
uryama ugasinzira mu mahoro? Abenshi muri twe dukeneye kwiga icyo umunyazaburi
yavugaga ariko dushobora kwakira uku kuri gusa ari uko twiyumvamo ubukene mu
buryo bw’ umwuka.
Mbere na mbere amahoro n’ ubuhungiro
ntibibonekera mu mitamenwa, ahubwo bibonekera mu Mana gusa, kandi ahantu
twakura umutekano wuzuye ni mu Mana gusa.
Icya kabiri, niwe buhungiro bwacu,
ntabwo ari azaba cyangwa ashobora kuba yaba ubuhungiro, ahubwo niwe ubuhungiro
bwacu nonaha kandi igihe cyose. Imana ntijya iba kure yacu cyangwa ngo iduhane.
Irikumwe natwe.
Icya gatatu, Imana ni ubuhungiro
bwacu wowe nanjye, dushobora kuvuga ngo Imana ni ubuhungiro bwacu.
Imana ni yo buhungiro bwacu n’
imbaraga zacu. Ese niyo buhungiro bwawe? ni imbaraga zawe ? Ibintu
wakwishingikirizaho bitari Imana, ese ejo ubitakaje urumva wabyitwaramo ute?
Ese utakaje ibyawe byose ejo Imana yasigara
ari ubuhungiro bwawe ndetse ni mbaraga zawe ?
posted by Evariste MUGERWA
byiza cyane ndabikunze , merci beaucoup
ReplyDelete