Abantu b'ikigihe barimugukenera "ibyihuta cyane" (express).
Kandi Satani kuberako izi ko kwihangana bitugoye yadushiriyeho "inzira yahafi" yo
kugera kubyo turarikiye (short curt) ituma duhabwa ibitaribyo.
Itangiriro29:27 Yakobo kugira ngo abone Rasheli yemeye gukorera sebukwe imyaka 14.
Ese ukukwihangana urakugira?
Ese ukukwihangana urakugira?
Imana irashakako mubibazo duhura nabyo "tugira kwihangana."
NB:"Ibigeragezo" ntibizashiraho tukiri muri ub'ubuzima bupfa.
NB:"Ibigeragezo" ntibizashiraho tukiri muri ub'ubuzima bupfa.
Dore ibintu bitanu kwihangana bisaba
1.Kugira intego
1.Kugira intego
Iyo ufite intego iruta ibigeragezo uhura nabyo uranesha.
Urugero: Yosefu. Ibyo yahuye nabyo byose yabonaga bidahwanye n'intego yarafite kugeraho.
Urugero: Yosefu. Ibyo yahuye nabyo byose yabonaga bidahwanye n'intego yarafite kugeraho.
2.Kurenza amaso ibyo tureba.
Kureba hafi (kubyo turimo) ntibyatuma twihanganira kugera kubyo dutumbiriye.
Tujye tureba kure.
Stefano igihe yaterwaga amabuye ntiyarebye hafi yatumbiriye ijuru akomeza "kwihangana" kwe bituma agira n'umutima w'impuhwe
wo kubabarira abamutotezaga.
3.Bisaba Kwizera
Intwari zo kwizera dusoma mubaheburayo igice cya 11 bashobojwe kwihangana
kubera kwizera bari bafite.
"Kwizera" ni ikiraro kitwambutsa ahari amasezerano yacu.
4: Bisaba kuba ufite umutima ukomeye
(Muri sens yo
kwihanganira ibigeragezo).
Umutima wari muri Dawidi watumye yihanganira ibitero
by'Umwami Sawuli.
5: Bisaba Urukundo
1 Abakorinto 13:4
Iyo ufite urukundo urihangana, (Urukundo rurihangana).
Iyo ufite urukundo urihangana, (Urukundo rurihangana).
Benedata "Kwihangana" niwo mugongo uhetse ubukristu bwacu.
Twige kwihangana muri byose, nibwo tuzanesha. Reka Kwihangana gusohoze
umurimo wako muri twe
Yakobo 1:4 4Ariko mureke kwihangana
gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
0 comments:
Post a Comment