Ibyakozwe n’Intumwa 1:1-11
Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana,
nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati
“Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?”. Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati
Intangiriro:
Yesu
amaze kuzuka yabonekeye intumwa ze mu gihe cy’iminsi 40 abigisha iby’Ubwami
bw’Imana.Nyuma y’iyo minsi yagiye mw’ijuru kandi agenda ku mugaragaro intumwa
ze zimureba. Inyigisho y’ukujya mw’ijuru kwa Yesu ni ingenzi kubakristo kubera
impamvu 2 z’ingenzi:
Ingingo nkuru :
11. Yesu yasubiranye icyubahiro yari afite mbere
mw’Ijuru ataraza mw’isi
2. Inyigisho y’ibyiringiro k’umukristo.
I) Yesu yasubiranye icyubahiro cye.
Yesu amaze kuza mw’isi yasuzuguwe n’abantu.
A)
Ubumuntu bwa Yesu Kristo
B)
Urupfu rwa Yesu Kristo
Yesu amaze gusubira mw’ijuru yasubiranye icyubahiro cye.
A)
Kuzuka
B)
Kujya mw’ijuru
C)
Kwicara iburyo bwa Se
D)
Kugaruka gutwara Itorero
II) Inyigisho y’ibyiringiro k’umukristo
A)
Dufitanye ubusabane na Kristo: Muri Kristo
twarapfuye,turazuka,turiho.
B)
Turi mw’Ijuru mu buryo bw’umwuka (Turi muri
Kristo,twazuranwe nawe,twicarana na we mw’ijuru)
Abefesof 2:6
"nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu"
C)
Dufite ibyiringiro by’Ijuru ; Tuzaba mw’ijuru
Abafilipi 3:20" Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo"
D)
Dusangiye na Kristo : Muri Kristo dufite
ububasha,ubushobozi n’icyubahiro
Umwanzuro:
Kuko dufite ibyiringiro muri Yesu Kristo twiboneze
nk’uko aboneye
1Yohana 3:2"Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari."
amahoro y'Imana nabane nawe
kubundi busobanuro mwatwandikira kuri E-mail yacu brethrenchurchrwanda@gmail.com
0 comments:
Post a Comment