Friday, 29 April 2016

Humura ibibazo unyuramo ntacyo bizagutwara.

Iyi si yuzuyemo ibibazo bitandukanye, amakuba y’uburyo butari bumwe n’ibindi byinshi birushya umwana w’umuntu uyibamo. Iyo usomye ijambo ry’Imana Bibiliya ivuga yeruye ko
isi yuzuyemo ibibazo ndetse hari aho ivuga ko umuntu wabyawe n’umugore arama igihe gito nacyo cyuzuyemo umubabaro kandi ngo iyo arangije arakenyuka. Yobu 14:1
Mu yandi magambo ibyiza n’ibibi birabisikana. Wishima none ejo ukababara gutyo gutyo. Ibi rero bikarushaho kuba ku rundi rwego iyo bigeze ku mukristo, ndakwibutsa ko impamvu ya mbere ituma bigukomerana ndetse no kurusha abandi ni uko wowe utari iwanyu. Humura ntibizaguhitana, uzabisiga wigire iwanyu. Aho ntibapfa, ntibasonza, ntibakodesha, ntibibaza iby’ejo kuko ntacyo bakeneye. Na Yesu ubwe asiga intumwa ntiyasizeranije umunezero wo mu isi, oya, yabasabye kwihangana. Ariko humura igihe tutaragenda nabwo Imana izaturuhura, izaza iduhindurire.
Umva nkwibutse ko niyo Imana yavugana nawe bidakuraho intambra urwana, icyakora bitanga ihumure ariko umva ijambo ryiza ari naryo nakubwiraga nk’umugenzi ujya mu ijuru. Burya umuntu wavuzweho n’Imana aca mu byo abandi badacamo,agira intambara abandi batagira, yambara ibyo abandi batambara, avugwa nabi kandi atakoze nabi, ariko ndakwibutsa ko Imana ibireba kandi ifite gahunda yo kugira icyo ikora wikwiheba, izasohoza icyo yavuganye nawe kandi ntibizarangirira ah kuko hanyuma y’ibyo yaguteguriye gakondo, uzahozwa icyo gihe by’iteka, ntuzongera kwibuka uwo mubabaro ukundi.
Ibyahishuwe 21:4 ‘Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”
Komera ushikame, wowe gusa ukiranuke ibyo uri gucamo bishobora kukubera umushorera wo kukugeza aho Imana ishaka.
Nendaga kuvugana n’abarizwa nibyo mucamo ngo nimutuze umwana mwaririraga aracyari muzima. Yakobo yumviseko Yosefu yapfuye yararize ariko ntiyari aziko Yosefu akiri muzima.
Bitewe nuko yarabonye ikanzu iriho amaraso. Birashoboka ko ubona ibimenyetso bikwereka ko ibyawe byarangiye nta byiringiro ariko nkuzaniye inkuru nziza. Uziko hari ubwo satani azamura ibimenyetso by’uko ugeze kure nk’uko yazamuye ikanzu ya Yosefu ashaka kugaragariza Yakobo ko umwana we yapfuye kandi akiri muzima. Humura ibyo unyuramo ntabwo bizaguhitana, ubibwire ngo haracyari ibyiringiro y’uko igiti cyatemwa ariko cyakongera kigashibuka. Yobu 14:7
Kandi reka nkubwire ushobora kugaragara neza kurusha ubwa mbere, ndakwibutsa igihe ikanzu ya Yosefu yerekanwaga Yosefu yari akiri mu rugendo rumwerekeza mu mugambi w’Imana. Imana iguhe imbaraga z’umutima zigufashe kwambuka ibihe by’ubutayu urimo kunyuramo, nuvamo uzavuga imirimo y’Imana bitinde.
Wikurwa umutima n’iterabwoba rya Satani kuko Imana iracyafite umugambi mwiza ku buzima bwawe. Aho abantu bavugira ko bikurangiranye niho Imana ije gutangirira itabara.
Ibyo Imana yakuvuzeho biruta cyane ibyo bakuvuzeho, nubwo bakubika ko uri nyakwigendera kubera ugaragara nk’utagifite ibyiringiro ariko ntibyarangiye kuko umugambi wImana ntujya upfa.
Nubwo babitse Yosefu ko yapfuye ariko yari muzima, abantu bacukura imva bakaguhamba ukiri muzima ariko Imana igasiba inzobo. Burya wamenye bike, Imana ishimwe yakurwaniriye muri byinshi, uwakwereka ibyaguhigaga, Imana ishimwe yatanze ingabo nyinshi ngo ukimeze uko.
Humura, ibyo yibwira kukugirira ni byiza, si ibibi, Yeremiya 29:11.
Wowe guma mu mwanya wawe, yimura ibikwica igasiga ibikwigisha, ikagukiza ibituma useba ikagusigira ibituma usenga, ariko nyuma y’aho izakwirahira, izakuvuga ibigwi ko utayisebeje.
Ndangije mbifuriza kwikomeza Ku Mana yacu kuko nimuyikomezaho muzakomera nimumara gukomera izabakoresha iby’ubutwari nubwo ibihe byaba bigoye cyane. Imana ibahe umugisha!!!

0 comments:

Post a Comment