Thursday, 17 March 2016

SAUTI YA BWANA WORSHIP TEAM



SAWUTI YA BWANA ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza rikorera
mu Itorero ry’Abavandiwe muri Kristo mu Rwanda. Iri Torero ryatangiye umurimo ahagana mu mwaka w’I 1995 kuva icyo gihe kugeza mu mwaka w’i 2006 nta tsinda ryo kuramya no guhimbaza ryari riri mu itorero keretse ama korari gusa. Mu itorero hakaba hari hari amakorari agera kuri ane yose.


Mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) ku mwaka wa 2006, nibwo Imana yakoreye mu mukozi wayo Arnaud NTAMVUTSA ubwo yari amaze kurangiza amashuri ye yisumbuye yumva afite umuhamagaro wo kwagura kuramya no guhimbaza mu itorero maze ntiyabyihererana abigeza ku rubyiruko bagenzi be baherako biyemeza gukora itsinda ryo kuramya no guhimbaza.

Gutangira iri tsinda byaragoranye cyane, kuko ryatangiye ritagira izina, ndetse rimara igihe kingana n’umwaka ritazwi mu itorero kuko ritakoraga cyane. Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2006 iri tsinda ryaje kwitwa SAWUTI YA BWANA.
Maze abari bagize ikitwa SAWUTI YA BWANA baza kujya kuririmba mu gihugu cy’i Burundi aho bagiye bitwa irindi zina rya “Unity choir” bisobanura ko zari korari ebyiri z’urubyiruko zishyize hamwe.

Ahagana mu ntangiriro z’umwaka wa 2008 aba basore n’inkumi bavuye I Burundi bashyize hamwe kandi bafite ishyaka ryo kuramya Imana no kuyihimbaza, barongera bibumbira muri SAWUTI YA BWANA icyari “Unity Choir” kiribagirana.
Habaho impinduka nyinshi, ndetse hashyirwaho n’umunsi wa repetition nyamara kandi kugeza icyo gihe SAWUTI YA BWANA nta buyobozi yarifite Mu mwaka wa 2011 ku nshuro ya mbere mu mateka ya SAWUTI YA BWANA hatowe komite



mwaka wa 2012 na 2013 muri SAWUTI YA BWANA hajemo amaraso mashya, hinjiramo urundi rubyiruko ruzana impinduka ikomeye maze barakora karahava





 
Guhera ubwo kuramya no guhimbaza bifata iyindi sura haba mu itorero no hanze yaryo. SAWUTI YA BWANA yunguka abacuranzi beza itigeze kubona,


 Amavuta y’Imana atemba ku baririmbyi bayo 


maze kubw’umurava bari bafite ingendo zitangira kuba nyinshi

Imana yagura ibikorwa by’aba baramyi kugira ngo imenyekanisheijwirya SAWUTI YA BWANA mu gihugu no hanze yacyo.

 
Muri Mutarama 2014 uru rubyiruko ntirwagarukiye aho kuko bahisemo gushyira imbaraga muri SAWUTI YA BWANA, nuko ibyari korari ebyiri z’urubyiruko zivaho. Turashimira Ubuyobozi bw’itorero 


kuko bwadushyigikiye bukemera ko iki gikorwa kigerwaho

Sauti ya Bwana buri mwaka itegura urugendo mu rwego rw'ubusabane hagati yabo kandi no gukira ngo bige byinshi bigize igihugu cyacu

aha bari bagiye gusura inzu ndangamurajye yu Rwanda i Nyanza ya BUTARE














Iyo bavuye gusura baricara bagasangirira hamwe

Tariki 8-9/8/2015 Sawuti ya bwana yateguye igiterane ngaruka mwaka dore bimwe mu byaranze icyo gikorwa



1. Habanje gutegurwa uho icyo giterane cyari kubera buri mu Ririmbyi arahaguruka afata iyambere mu gutunganya aho hantu nkuko mu bibona kuri aya mafoto




























































2.ku wa gatandatu mu gitondo habura amasaha make ngo igiterane ku munsi wa mbere tariki 8/8/2015 gitangire Sauti ya Bwana yabanje kujya mw'ivugabutumwa nkuko ariyo ntego Yesu yaduhamagariye dore uko byari bimeze


















3.Igiterane nyirizina cyaratangiye maze Imana ikoresha abo baririmbyi dore amwe mu mafoto agaragaza uko icyo giterane cyagenze





























































Bene data igiterane cyabaye cyiza cyane aho buri mu Ririmbyi yitanze nkuko bari babisabye Imana iyi Group ibikorwa byayo birakomeje benshi bategerezanyije amatsiko menshi igiterane cyuyu mwaka wa 2016 uko kizaba kimeze ese urifuza kuzaba uhari

tuzagenda tubageza amakuru mu nkuru zacu ziri imbere murakoze Imana ibahe umugisha CHALOM.

Posted by Evariste MUGERWA



























0 comments:

Post a Comment