Thursday, 19 May 2016

Imigani 1:10 Mwana wanjye abanyabyaha nibakoshya ntukemere



Image result for world
Isi yanduye kera Adam na Eve bamaze gukora icyaha Imana ikabahana.Kuva icyo gihe isi ni mbi, yuzuyemo ibyaha. Gusa hari icyo dukwiye kwishimira nubwo bimeze bityo, Yesu yarabambwe, azana agakiza. Iyo ataza tuba twaramizwe bunguri n’ubugome bw’iyi si.
Imana rero, ntiyarekeye aho gufasha umuntu.
Yaduhaye ijambo mu buryo bubiri.
Yaduhaye ijambo rikiza usoma muri bibiliya ugafashwa ukaba wahindukira ukava mu bibi, yaduhaye n’ijambo mu buryo bw’umuntu ariwe Yesu Kristo « Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe ( tubona ubwiza bwe busa n’ubw’umwana w’ikinege wa se, yuzuye ubuntu n’ukuri) .» (Yohana 1 :14), kugira ngo uwo muntu aze mu buryo dusobanukiwe, asa natwe maze atubwire iby’iryo jambo Imana yahereye kera ishaka ko twumva, Imana ishimwe cyane.


Bibiriya iravuga ngo abamwemeye bose bakizera izina rye, ako kanya ahita abaha ububasha bwo kuba abana b’Imana. Birumvikana ko uwo Jambo adasanzwe kuko afite ububasha bwo guha abantu kuba abana b’Imana.

Ijambo ryatubwiye ngo : « Mwana wanjye,abanyabyaha nibakoshya ntukemere. »Ubwo uri umwana ubwo ufite so, kandi umwana agomba kumvira se. Abanyabyaha barahari banze kwumvira Imana, abo ni abajura, abasambanyi, abicanyi, abasinzi, abarwanyi, abanywarumogi, abanyamatiku, abanyamagambo,abanyeshyari, abanyenzigo, n’abandi benshi.

Abo rero batuye muri iyi si, babana mu nzu n’abana b’Imana,baragendana, barakorana, ndetse akenshi na kenshi usanga banasengana.Imana ishimwe ko yaduhaye umutima nama.
Iyo ugiye gukora ikintu kibi umutima urabanza ukakubwira ko ari kibi.N’ubwo waneshwa ukagikora, umutima wawe uba ubizi neza ko icyo wakoze icyo ari kibi, niyo mpamu Ijambo ry’Imana rikenewe cyane kugira ngo ryemeze iby’umutima wakubwiye.

Fata icyemezo cyo kuva mu ngeso mbi, gusezera incuti mbi zikujyana mu byaha, ubwire Yesu uti ndahindukiye sinzongera kugendana na bariya bantu banjyana mu byaha, ndaje ngo umfashe umpe imbaraga zo kureka ibyaha ; wisunge ijambo ry’Imana Imana izaguha agakiza mwicarane kuri ya ntebe mu gihugu cy’ijuru iteka ryose. Sezera incuti mbi, sigaho kwiringira abantu ntabwo bazagukiza ku munsi w’urubanza. Imana iragushaka cyane, ngwino wegere intebe y’imbabazi Irakubabarira,Amen.

 posted by Evariste Mugerwa
 

0 comments:

Post a Comment