ABAROMA 8:30
"Abo yatoranije kera
yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?"
Intego y’iki kibwirizo
ni ugushishikariza abantu kwitaba umuhamagaro w’Imana.yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?"
Ingingo nkuru
2.Impamvu z’umuhamagaro
3.Ibyo umuhamagaro utanga
4.Inshingano z’abizera ku muhamagaro
Insobanuro y'Umuhamagaro
Umuhamagaro muri rusange ni umurimo w’Imana ihamagarira abanyabyaha kwakira agakiza kabonerwa ku buntu muri Yesu Kristo ku bwo kwizera.
Umuhamagaro
rusange (ku bantu bose) :
Umuhamagaro
ugaragariza(wereka) abanyabyaha agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo ku
bwo Kwizera kugira ngo bababarirwe ibyaha;
Umuhamagaro wihariye:
Ni umuhamagaro ku muntu
wamaze gukizwa ,uyu muhamagaro usaba umuntu gusabana na Yesu Kristo (
1 Abakolinto 1:9 "Imana ni iyo kwizerwa,
yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu." ) ayobowe n’Umwuaka wera no guhora yumva ijwi ry’Imana.
yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu." ) ayobowe n’Umwuaka wera no guhora yumva ijwi ry’Imana.
Impamvu z’umuhamagaro:
1.Abantu bose bakoze ibyaha (Abaroma 3:23"kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana,")2.Imana ikunda abantu bose (Yohani 3:16"Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo
umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.")
3.Agakiza ni kuri bose : Ntibisobanuye ko bose bakizwa ahubwo bisobanuye ko agakiza gashoboka (gahari) ku bantu bose
(Tito 2:11"Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse")
4.Imana ishaka ko abantu bose bakizwa
(1Timoteyo 2:4"ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.")
5.Imana ihamagarira abantu bose kwihana no kwizera Yesu Kristo
Mat 11:28-29“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu
banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona
uburuhukiro mu mitima yanyu."
banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona
uburuhukiro mu mitima yanyu."
(2Abatesalonike 2:13-14" Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera
ukuri. Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza
bw'Umwami wacu Yesu Kristo.)
ukuri. Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza
bw'Umwami wacu Yesu Kristo.)
Ibyak 26:18 kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo,
bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe
n'abejejwe no kunyizera.’
bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe
n'abejejwe no kunyizera.’
3. Bimwe mu byo uwitabye
umugahamagaro w’Imana abona:
1.Umugisha : umugisha
ushingiye cyangwa uturuka ku kumvira Imana.2.Umudendezo n’urukundo (Abagalatiya 5:13"Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo
rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,"): Gukora imirimo myiza muri Yesu Kristo
3.Amahoro (1Kor 7:15c" kuko
Imana yaduhamagariye amahoro.") : Kugira amahoro no kubana n’abantu bose amahoro
4.Kwezwa n’urukundo (1Abatesalonike 4:7"Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.") : Kwezwa n’Ijambo ry’Imana ,gukunda Imana n’abantu
5.Ibyiringiro : Kugira ibyiringiro bizima bya none n’ahazaza.
4. Inshingano z’abizera ku bijyanye muhamagaro:
-
1.Kwamamaza ubutumwa
bwiza bwa Yesu Kristo (Matayo 28:16"Nuko abigishwa cumi n'umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse.")
-
2. Guhamagarira
abanyabyaha kwihana no kwizera Yesu Kristo (Ibyak 20:21"Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.")
3. Kumenyesha abantu ko hari Isezerano ryo kubabarirwa n’agakiza kuri bose.
Mbese wamaze kwitaba umuhamagaro w’Imana? Warizeye Yesu Kristo? Ubusabane bwawe n’Imana bumeze gute?
Incamake
Umuhamagaro ni umurimo w’Imana.Umuntu afite uruhare rwo kwitaba uwamuhamagaye.Hari impamvu ndetse n’inyungu z’umuhamagaro
Umwanzuro: Umuntu wese akwiriye kwitaba umuhamagaro rusage w’Imana wo kwizera Yesu Kristo n’umuhamagaro wihariye aho uwizera wese akwiye kwitaba asabana na Yesu Kristo.
Kubindi bisobanuro mwatwandikira kuri E-MAIL yacu ni brethrenchurchrwanda@gmail.com
Shalom.
0 comments:
Post a Comment