Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi {Mika 6: 8}
Icyo Uwiteka agushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka
Mu magambo yawe, mu bikorwa bya buri munsi, mu mibanire yawe n’abandi icyo Uwiteka agushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka. Iyo Imana ireba mu isi, ireba umukiranutsi wayo. Waba ubana n’ubumuga bukomeye runaka, waba uri umutindi nyakujya, waba utagira nshinge na rugero iyo uri umukiranutsi Imana iri ahera hayo irareba ikavuga iti “Dore umukiranutsi wanjye” uku niko Uwiteka yabwiye Satani ati: “Yewe Satani wabonye umugaragu wanjye Yobu ko ari umukiranutsi utunganye rwose wubaha Imana ye akirinda ibibi?” {Yobu 1: 8}. Yobu kuko yaharaniraga kubaha Imana ye, nibwo Yobu nawe yakomeje ahamya ati: “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, umutima wanjye ntuzagira icyo unshinja nkiriho” {Yobu 27: 6}.
Imana ntireba ijwi ryiza umuntu afite, icyubahiro mu itorero, kuyibyinira cyane cyangwa kuyivugana n’ijwi rirenga si cyo ireba ahubwo Imana ireba mbere ku gukiranuka kwawe gusa, ibindi bikaza nyuma kuko gukiranuka Bibiliya ibigereranya nk’icyuma gikingira igituza.
Nshuti muvandimwe wanjye reka gukiranuka kukubere nk’umushumi
ukenyeje kandi umurava uzabe nk’umushumi wo mu rukenyerero rwawe”
{Yesaya 11: 5}. Mu gihe cy’amapfa, mu gihe cy’amakuba, mu gihe
cy’ibibazo no mu ntambara zikomeye ujye uharanira gukiranuka ugeze ku
gupfa kuko Abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira.
Icyo Uwiteka agushakaho ni ugukunda kubabarira
Kubabarira ni ikintu gikomeye cyane ku kiremwa-muntu. Ariko Bibiliya Ijambo ry’Imana ritubwira ko “Nutababarira na So wo mu ijuru ntazakubabarira”. Hari abantu bataramukanya, badasabana amazi, umwe adashobora kurahura umuriro kwa mugenzi we. Inzika zo mu mutima zikomeza umubano mubi hagati y’abantu batababarirana, wagirana akabazo na mugenzi wawe, nyuma y’igihe kingana n’umwaka yagukorera agakosa gato kakabyutsa n’ibyakera byahise uti: “n’umwaka ushize kandi ni gutya wankoreye ndakureka none urongeye”.
Ariko birakwiye ko umuntu w’Imana ujya mu ijuru adakwiye kugira inzika ahubwo agakunda kubabarira bibangutse muri we no mu gihe uwamuhemukiye atamusabye imbabazi ariko kubabarira bikaba ubuzima bwe.
Ibi bitwibutsa abatubanjirije mu byo kwizera bagize kubabarira gutangaje: Bibiliya itubwira inkuru ya Dawidi asanga Umwami Sawuli wamuhigaga aho yari aryamye asinziriye mu byukuri yari amuboneye hafi ku buryo kumwica ku ruhande rumwe byari ukuri, ariko Dawidi umutima wo kubabarira utuma yanzura ko adakwiye kuramburira inkota ye k’uwasizwe amavuta n’Uwiteka. Inkuru ya Yosefu ababarira abo bavukana kwa se Yakobo, bashatse kumwica bamuziza inzozi yarose bamugurisha mu banya-Egiputa, ariko nyuma y’imyaka nyinshi Yosefu abonye bene se baje guhaha muri Egiputa arababarira kuko bakoze ibyagombaga gusohoza umugambi w’Imana kuri Yozefu. Icyo Uwiteka agushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira.
Icyo Uwiteka agushakaho ni ukugendera mu nzira ye wicisha bugufi
Kugendera mu nzira y’Uwiteka kwa Hezekiya akiranuka nibyo byamuhesheje kongererwa iminsi yo kurama. Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati: “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu byukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe” Nuko Hezekiya ararira cyane. Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti: “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho imyaka cumi n’itanu. {Yesaya 38: 2-5}. Nugendera imbere y’Imana izakuzamura mu mwanya wawe, umugisha wawe niho uzakomoka, hari byinshi byiza ku buzima bwawe uzabonera imbere y’Imana. Icyo Uwiteka agushakaho uyu munsi wa none muvandiwe ni ugukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira no kugendera mu nzira ye wicisha bugufi. Imana idushoboze
Hari icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: brethrenchurchrwanda@gmail.com
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

0 comments:
Post a Comment