Tuesday, 8 December 2015

Ntukemere gutakaza iki kintu cy’ingenzi

Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, kiretse arushanijwe nk’uko bitegetswe. 2 Timoteyo 2 :3-5.


Imyitwarire myiza, kwita ku murimo ukora, kuba maso, kwiyemeza. Nguko uko abasirikare beza bitwara. Kubera iki? Ni uko basobanukiwe neza ko iyo bari ku rugamba, ubuzima bwabo buba buri hagati yo gupfa no kubaho. Umwanzi ashobora guturuka aho ari ho hose.
Ntabwo bashobora kwemera kurangara. Bahora bari maso, bakibuka buri kanya ikibagenza, kandi ko bafite umwanzi umwe bahuriyeho.
Ni ngombwa kandi kumenya ko bakora inshingano zabo batabangamirana hagati yabo. Ibyo birasobanura ko bagomba kubaha ababayobora, kumenya neza ibyo batumwe gukora no kubigendera.
Baratozwa neza ku buryo izo nshingano zose ziba nkaho ari kamere yabo ya kabiri. Kunesha kwabo no kubinyuramo neza biterwa n’imyitozo bakoreshwa hamwe n’imyitwarire myiza bagaragaza.
Ayo mahame tuyasanga no mu mibereho ya gikristu. Ikibabaje ni uko abakristu benshi batita bihagije ku byo bahamagariwe. Abenshi batakaza intego, ku bw’iyo mpamvu bagahoza ibitekerezo byabo ku bintu bitari ngombwa.
Bemerera isi na Satani kubatesha ku ntego zabo. Ubugingo bwabo burazerera bigatuma batakaza ijambo ry’Imana n’umuhamagaro yashyize mu buzima bwabo. Usanga kenshi imitima yabo ihabanye n’ubugingo bwabo. Bibanda cyane ku byo abandi bababwira no kubibashimisha, ku gushimwa n’abantu, n’ibintu by’Isi muri rusange.
Uyu musi wiyemeze kuba umusirikare mwiza wo mu ngabo z’Imana. Ntimuhugishwe cyane n’iby’ubuzima bwo mu Isi. Ntimutakaze umwanya mukemura ibibazo bitari ngombwa, cyangwa muvuga amagambo atabafitiye umumaro. Mwite cyane ku muhamagaro w’Imana no ku butumwa yabasigiye.
Muyikorere n’umutima wanyu wose, muyiha umwanya wanyu, impano zanyu n’ubutunzi bwanyu. Mwemere gutozwa na yo, no kwitwara uko ibategeka. Kandi muyemerere ibategure kugira ngo muhore munesha.
Isengesho ry’uyu munsi
Data, ndashaka gushyira umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye ku bwami bwawe. Intego yanjye n’ukukunezeza no kugukorera. Nguhaye ubuzima bwanjye. Undinde ikintu cyose cyatuma ntakaza icyingenzi muri ubu buzima. Ni mu izina rya Yesu nsenze, amina.

0 comments:

Post a Comment