Ibyahishuwe 2:9 - Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe,
(ariko rero URI UMUTUNZI), n’ubwo utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari
bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.
Imana dusenga yisanze iriho. Mbere ya yo nta gihari. Ntabwo igira
amateka ayihishe nk’uko abantu babayeho. Mu biriho n’ibizaba ntaco
ihishwe. Izi amakuru y’ibyabayeho, ibiriho n’ibizaza. Mu kubaho kwayo
nta matsiko igira yo kumenya, ntijya ibaza amakuru, ntijya yibagirwa
ibyabaye ngo yiyibutse, ntijya yumvirana ibyavuzwe ngo isiguze. Izi
amakuru yose akubaho hatabuze na kamwe. Muri ayo makuru hari n’amakuba
yawe n’ubukene ndetse n’ibitutsi utukwa.
Imana yandikira Itorero ry’i Simuruna ruriya rwandiko, barimo banyura
mu makuba arimo gutotezwa, ubukene, gutukwa, bari bahagurukiwe
n’ibibazo bikomeye. Mbese bari bameze nk’uko nawe umeze.
Imana ibarebye ntiyagarukiye ku makuru y’amakuba, y’ubukene n’ayo
gutukwa ahubwo yabonye n’UBUTUNZI bo batari bazi, bo batarebaga.
Inshuro nyinshi twibona gusa mu makuba, mu bukene, mu gusuzugurwa
nyamara ibyo tureba siko kuri kose. Ukuri nyako gufite Imana kandi
gutandukanye n’ibyo uzi.
Kubera amakuru make, amakuru mabi, amakuru adashyitse twifiteho
akenshi dufata ibyemezo tutagombaga gufata. Niho usanga umuntu yihaye
akato, agakuraho telephone, akiyanga, akanga n’abandi. Niba uri murabo
bameze batyo, urazira amakuru make ufite.
Va mu byo urimo ubaze amakuru nyayo akureba. Mu byo utazi, harimo ko
uri UMUTUNZI! Nta byago nko gutunga ibyo utazi! Bikugira umukene mu
karengane!
Mugire umunsi mwiza.
0 comments:
Post a Comment