Sauti ya Bwana worship team ni itsinda rikorera umuriro wo kuramya Imana no kuyihimbaza mu itorero ry'abavandimwe muri Kristo riherereye mu Kagarama.
Dore bimwe mu bihe byaranze igiterane cy'Umwaka washize wa 2015
Ku nshuro yaryo ya gatatu iri tsinda ryongeye gutegura igiterane ngaruka mwaka cyo kuramya Imana no kuyihimbaza gifite insanganyamatsiko dusanga mu gitabo cyo KUVA 15:2a
"Uwiteka ni imbaraga zanjye n'indirimbo yanjye ampindukiya agakiza."
Iki giterane kikazaba taliki ya 20-21 Kanama 2016 kizajya gitangira saa cyenda z'umugoroba 3h:00PM ku itorero ry'abavandimwe muri Kristo riherereye mu Kagarama munsi y'ikigo cya gisirikare.
Twegereye umuyobozi wa Sauti ya Bwana worship kubijyanye n'imyiteguro yagize ati:"imyiteguro tuyimazemo igihe kirekire hamwe n'amasengesho twiteguye ko Imana izakora ibikomeye kuri buri wese uzitabira icyo giterane.
Muhawe ikaze muzaze twifatanye kuramya Imana no kuhimbaza kwinjyira ni ubuntu
kubindi bisobanuro mwahamagara Ubuyobozi wa Sauti ya bwana worship team kuri 0788772001, 0788979351, 0783717255
0 comments:
Post a Comment